Rwanda 2017 indi ntambwe
152 pages
Français

Rwanda 2017 indi ntambwe , livre ebook

-

152 pages
Français

Description

Ouvrage rédigé en kinyarwanda.

Informations

Publié par
Date de parution 01 septembre 2016
Nombre de lectures 7
EAN13 9782140016455
Langue Français
Poids de l'ouvrage 7 Mo

Informations légales : prix de location à la page 0,0700€. Cette information est donnée uniquement à titre indicatif conformément à la législation en vigueur.

Extrait

Philippe MPAYIMANA
RWANDA 2017 INDI NTAMBWE
ya Demokarasi n’Iterambere
Umusanzu wa politiki
Ouvrage en kinyarwanda
RWANDA 2017 INDI NTAMBWE ya Demokarasi n’Iterambere
Philippe MPAYIMANA
RWANDA 2017 INDI NTAMBWE ya Demokarasi n’Iterambere Umusanzu wa politiki Ouvrage en kinyarwanda
© L’Harmattan, 2016 5-7, rue de l’Ecole-Polytechnique, 75005 Paris http://www.harmattan.fr diffusion.harmattan@wanadoo.fr harmattan1@wanadoo.fr ISBN : 978-2-343-09586-8 EAN : 9782343095868
Kuvuga ko uRwanda rukeneye ivugurura ry’imyumvire ya politiki n’imibanire y’abanyarwanda ni uburyo bwo gutangiza amahindura aganisha ku munezero wabo
IRIBURIRO
Abanyarwanda dukunda igihugu cyacu uko turi, nacyo kikemera kutubumba uko turi kitinuba. Ni ngombwa ko twajya tukiraga abana bacu uko natwe twakirazwe n’abatubyaye,ndetse aho kucyonona tuzabe twarakigize kiza kurushaho. Mu bibazo bya buri muntu cyangwa buri muryango ntihakagire igihutaza igihugu cyacu, uRwanda tugereranyan’umubyeyi wacu twese. Ni uko rero banyarwanda bavadimwe aho muri hose, mu Rwanda no mu mahanga, mbatumiriye gusangira ibiganiro bizahoraho bigambiriye kunoza imibereho n’imibanire myiza, ari ryoterambere ry’abaturage. Duharanire ko ejo hazaza hatangira none, inzego z’ubuyobozi zikajya zisimburana mu mutuzo.Twimaremo ubwoba n’ubwiru twarazwe n’ibihe bibi igihugu cyacu kivuyemo. Tugire ubutwari bwo kuvugurura imibereho n’imibanire y’abanyarwandango bagire kwishyira ukizana mu nzira y’umunezero. Umunsi abanyarwanda basabwaga kongerera umukuru w’igihugu manda ya gatatu, nibwo byagaragaye bidasubirwaho ko mu Rwanda impungenge ari nyinshi. Abayobozi n’abaturage bose bafitiye ubwoba ejo hazaza. Guhindura umukuru w’igihugu byafashwe nko kugisubiza inyuma. Nyamara mu nzira ya demokarasi bivuga kujya imbere ahubwo. Mu bihugu byateye intambwe mu kubohora abaturage, gusimburana ku buyobozi niho ubwibohore bureberwa. Niho icyitwa Repubulika kiba ishingiro y’amajyambere ya bose. Naho guheza ubuyobozi mu maboko ya bamwe bikurura impungenge. Abayobozi b’intwari bakwiye ibindi bihembo bitari ibyo kubananiza, ahubwo kububaha no kubarinda. Umusimbura niwe utuma ibyakozwe neza bishimwa, ibishya bikaza byuzuzanya.
7
Nimucyo rero, ababyemeye nta gahato, dusesengurire hamwe kandi tugire uruhare mu buryo ibintu byagenda bihinduka neza, biganisha ku kuvugurura umuco mu mucyo, bidahutaza ibyagezweho muri iyi myaka 22 ishize. Dutumiye amashyaka ya politiki n’abandi bantu cyangwa imiryango yigenga ngo duterane inkunga dutere indi ntambwe. Turebye abanyapolitiki bariho muri iki gihe, dusanga abiyita ko batavuga rumwe na leta bari mu mahanga ari abantu bagiye bahunga igihugu bamaze kugirana ikibazo n’ubuyobozi. Abo biyita ko bakora politiki bagenzwa akenshi no gushaka kwihimura, abandi bakitwaza iturufu ry’amoko. Ibyo byose nta ntego ya politiki nyakuri irimo. Ndetse akenshi baba bifuriza igihugu intambara cyangwa ikiza cyagisenya kugirango basarurire mu nduru. Iyo ngeso ireze muri Afurika, aho usanga ibihugu biyoborwa gusa n’abahoze ari inyeshyamba cyangwa impunzi, ubwo ari nako kandi haba havuka izindi mpunzi ubutitsa. Demokarasi ntabwo ari umugani, ni inzira nyayo igeza abaturage ku munezero igihe baba bishimiye ubutegetsi bishyiriyeho, bukabakorera, nabo bakohereza abana babo mu mashuri ngo bige iterambere no mu gisilikare ngo birindire umutekano. Ni inzira abaturage baganiriramo batanga imiti y’ibibazo bijyanye n’imibanire n’imibereho yabo. Guharanira ubutegetsi si intego ya demokarasi, ahubwo guharanira gufasha abaturage kwiyobora. Mu matora y’umukuru w’igihugu, abantu bamenyereye gutora umukandida batanazi icyo yabateguriye. Ni ngombwa ko abaturage bamenyeshwa neza ibikubiye muri porogramu y’umukandida bizakorwa mu gihe ntarengwa. Ni cyo bita manda. Iyo bamutoye, ni byo baheraho bamushima cyangwa bamugaya. Twabateguriye ingingo zirindwi z’ingenzi zo kwitabwaho.
8
I.
A.
GUHINDURA IMYUMVIRE YA POLITIKI
Icya mbere gishyashya : kugarurira isura nziza umurimo wa politiki
Ntabwo ninjiye mu murimo wa politiki nk’umwiyahuzi. Ninjiranye muri uwo murimo ibyishimo n’ikizere cyo guhindura imibereho y’abantu, abatuye igihugu cyanjye nkunda bakabaho neza nk’uko bifuza. Ukunda agenda atitega kuko aba ashyiriye ineza uwo akunda. Iyo mfashe inzira ya politiki mba negera abantu bose b’igihugu cyanjye mbifuriza amahoro n’umunezero baba bifuza kubona. Sinshobora guhitamo abo nkorera n’abo ndeka, ahubwo icyo nakora kibereye bose. Icyo mparanira si uguhagararira abantoye n’abashobora kuntora mu mafuti yanjye cyangwa kurengera amafuti yabo, ahubwo ni uguhuriza hamwe abanyabwenge n’inyangamugayo ziharanira ukuri n’ubutabera. Ikibazo nyamukuru cya politiki giteye gitya : Dukore dute kugirango abantu babeho neza kandi babane mu mahoro no mu iterambere ?uburyo Hari bwinshi bwo gusubiza iki kabazo, ni cyo gituma habaho amashyaka menshi. Iyo niyo politiki. Gukora politiki ni ugutanga inzira zifasha abaturage gutera imbere. Nonese ni kuki usanga mu Rwanda abantu bafata abanyapolitiki nk’abajura, abicanyi, abiyahuzi, abantu batagira umuco ? Kuki usanga batukwa imihanda yose, basebywa nk’aho atari abantu nk’abandi? Ntabwo bikwiye. Nimucyo dusubize agaciro umurimo wa politiki, ako yahoranye ko kuba umurimo wo kubanisha neza abantu, wiyubashye, w’umucyo, w’ubupfura n’ubugiraneza, w’abantu b’abanyakuri kandi bagira ibitekerezo numutima wo kumva abandi, kumva ubantu utarobanura. 9
  • Univers Univers
  • Ebooks Ebooks
  • Livres audio Livres audio
  • Presse Presse
  • Podcasts Podcasts
  • BD BD
  • Documents Documents